Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) header
Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) profile picture

Healthy People, Wealthy Nation - The Official Twitter Handle of Rwanda Biomedical Centre #RBC

Kigali, Rwanda
Joined January 2012
#Inamayawikendi Dore Wikendi yageze. Ni umwanya wo kwiyitaho no kwita ku muryango. Tuzirikane gukoresha imiti 💊 neza twirinda kwivura no gusangira imiti n'abo tubana mu rugo cyane cyane imiti ya antibiyotiki. Igihe cyose umwe mu bagize umuryango arwaye ni ngombwa kwihutira kujya kwa muganga. Twirinde gukoresha nabi imiti, ikomeze kugira ubushobozi bwo kutuvura #AMR #WAAW #OneHealth #WAAW2026
1
11
2
21
1,895
Rwanda Biomedical Centre retweeted
Isegonda ni rinini mu butabazi. Menya icyo gukora mu gihe gikwiye. Ntuzabure muri siporo rusange #CarFreeDay ku Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2026 Uzaze wige uburyo watanga ubutabazi bwihuse, usure ambulance shya, unaganire n'inzobere mu butabazi bw'ibanze.
61
1
100
9,525
Wari uzi ko! ⚠️Gukoresha imiti nabi bituma udukoko dutera indwara tugira ubudahangarwa kuri iyo miti, ntibe ikibashije kuturwanya, ngo umuti uvure umuntu akire. Gukoresha imiti nabi bivuze: ❎Kuyikoresha icyo itagenewe ❎Kuyifata (kuyinywa) utayandikiwe na muganga ❎Kuyiha amatungo utayandikiwe na muganga w’amatungo ❎Kuyifata bitandukanye n’uko muganga yabigennye ❎Kuyibika nabi binyuranyije n’amabwiriza ya muganga. #Koreshaimitineza #AntimicrobialResistance #AMR #WAAW #OneHealth #WAAW2026
3
34
2
66
3,574
⚠️Kubera iki ngomba kwitwararika isuku y’ubwiherero? Umwanda wo mu bwiherero cyangwa ubwiherero budasukuye ni intandaro y’indwara ziterwa n’umwanda nka Kolera, Impiswi n’izindi. Ibi ni ingenzi: ✅Gutunganya ubwiherero (Kubukinga, kubusakara, kubupfundikira, kubusukura no gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki ) ✅Kwirinda kumena imyanda yo mu bwiherero muri ruhurura, imigezi, ibiyaga… ✅Gukoresha neza ubwiherero (Kwirinda: kujugunyamo ibitabora, kubwanduza,…) ✅Gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune igihe uvuye mu bwiherero. Ubwihererero bufite isuku kandi butekanye ni isoko y’ubuzima bwiza. #IsukuHose #Isuku
11
29
2,154
Tugire ubuzima bwiza! Kanseri y’inkondo y’umura ni imwe muri kanseri zishobora kwirindwa kandi ikanavurwa iyo igaragaye hakiri kare. Ariko, ni nayo kanseri ya kabiri ikunze kugaragara mu bagore benshi mu #Rwanda, ikaba yihariye 13% by’abarwayi bose ba kanseri. Kurikira ikiganiro “Gira Ubuzima Bwiza” umenye: ✅Uko wakwirinda kanseri y’inkondo y’umura ✅Uko isuzumwa n’aho isuzumirwa ✅N’ibiyiranga. Tufatanye turandure kanseri y’inkondo y’umura. Kurikira ikiganiro kirambuye hano: 🔗Link:youtu.be/XkWdGyXhOc0
10
19
2,317
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU U Rwanda rwaguye serivisi zo gutanga urukingo rwa Kanseri y'Inkondo y'Umura ku bakobwa n'abagore bafite imyaka 30 kugera kuri 45. ========== PRESS RELEASE Rwanda expands HPV vaccination to girls and women from 30 to 45 years. #Rwanda #HPV #CervicalCancer #CancerElimination #Mission2027
3
56
8
100
9,401
Ese usobanukiwe ibimenyetso bya #Diyabete❓️ Icyo ukwiriye kumenya kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya #Diyabete , ni uko abantu 3 muri 4 bayirwaye, baba batabizi kandi bashobora kuba bataragaragaza ibimenyetso. None se uramutse uri muri aba, ukazabimenya yarakurenze❗️ Fata umwanzuro, wihutire kuyisuzumisha no kwirinda. #IrindeDiyabete .
2
18
2
31
3,401
Mu gihe twitegura kuzirikana Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya #Diyabete uba ku itariki ya 14 Ugushyingo, twese tuyisobanukirwe kandi tuyisuzumishe hakiri kare kuko iyo igaragaye kare umuntu ahabwa ubuvuzi ku gihe. #IrindeDiyabete
1
21
2
33
2,867
Today, @RBCRwanda successfully hosted the Science and Innovation Platform ( #SIP ), focusing on the Empower CHWs Project. Insightful discussions explored how digital innovations: e-Bumenyi and Kira can strengthen community health services, implementation and research in Rwanda. In his closing remarks, Prof. @CMuvunyi Director General of RBC emphasized the vital role of Community Health Workers at the forefront of healthcare delivery and reaffirmed RBC's commitment to continuously empowering them in recognition of their invaluable contribution to community health. #EmpowerCHWs #CommunityHealth #DigitalHealth
10
1
25
3,238
How can digital innovation strengthen community health services? The upcoming Health Science and Innovation Platform (SIP) will explore: “Strengthening Community Health Services Through Digital Innovation: Opportunities, Implementation Challenges, and Evidence Needs.” The session will bring together digital health researchers, experts, and implementers to examine opportunities, implementation challenges, and evidence gaps in leveraging digital technologies to strengthen community health services. 📅 Friday, 13 November 2026 🕘 9:30 AM – 2:00 PM 💻 Join virtually: Scan the QR code or rwandainformationsecurityaut… #DigitalHealth #HealthInnovation #EmpowerCHWs
36
3
57
5,900
Rwanda Biomedical Centre retweeted
💡𝗜𝗺𝘄𝗲 𝗺𝘂𝗺𝗽𝗮𝗺𝘃𝘂 𝗶𝘁𝗲𝗿𝗮 𝘂𝗯𝘂𝗱𝗮𝗵𝗮𝗻𝗴𝗮𝗿𝘄𝗮 𝗯𝘄'𝘂𝗱𝘂𝗸𝗼𝗸𝗼 𝗸𝘂 𝗺𝗶𝘁𝗶 (#𝗔𝗠𝗥) 𝗻𝗶 𝗚𝘂𝗸𝗼𝗿𝗲𝘀𝗵𝗮 𝗶𝗺𝗶𝘁𝗶 𝗻𝗮𝗯𝗶. Ese gukoresha #imiti nabi bisobonuye iki? 𝗚𝘂𝗸𝗼𝗿𝗲𝘀𝗵𝗮 𝗶𝗺𝗶𝘁𝗶 𝗻𝗮𝗯𝗶 𝗯𝗶𝘃𝘂𝘇𝗲: (i) kuyikoresha icyo itagenewe; (ii) kuyifata (kuyinywa) cg kuyiha amatungo utayandikiwe na muganga; (iii) no kuyifata bitandukanye n’uko muganga yabigennye. 🔔𝗡𝗶 𝗿𝘆𝗮𝗿𝗶 𝘁𝘂𝘃𝘂𝗴𝗮 𝗸𝗼 𝘂𝗺𝘂𝘁𝗶 𝘄𝗮𝗸𝗼𝗿𝗲𝘀𝗵𝗲𝗷𝘄𝗲 𝗻𝗮𝗯𝗶 𝘆𝗮𝗯𝗮 𝗸𝘂 𝗯𝗮𝗻𝘁𝘂 𝗻𝗼 𝗺𝘂 𝗺𝗮𝘁𝘂𝗻𝗴𝗼? Tuvuga ko umuti wakoreshejwe nabi iyo: (i) uwufashe mu buryo muganga atabyanditse. 𝗨𝗿𝘂𝗴𝗲𝗿𝗼 𝗿𝘄𝗮 𝟭: Niba muganga yavuze ko umuti unyobwa gatatu (03) ku munsi mu gihe cy’iminsi irindwi (07). Iyo uwunyoye kabiri (02) mu minsi itanu (05) ukawuhagarika uba uwukoresheje nabi. Ikindi no kuwufata gatatu ni ukubahiriza amasaha muganga yakubwiye kuwufatiraho. 𝗨𝗿𝘂𝗴𝗲𝗿𝗼 𝗿𝘄𝗮 𝟮: Niba umuti wandikiwe umwana noneho murumuna we yarwara nawe ukamuha kuri uwo muti uba uwukoresheje nabi. #Koreshaimitineza #AntimicrobialResistance #Rwanda #Africa #AMR
9
11
775
Today, DG @CMuvunyi opened a 3-day #TRIBEHUB workshop focused on turning health sector evidence and experience into better policies and real improvements in service delivery. The workshop brought together health partners to capture lessons from health investments, translate evidence into actionable recommendations, and develop practical tools, such as policy briefs and toolkits, to strengthen decision-making across the health sector. In his remarks, DG Prof. Muvunyi stressed that knowledge should not remain within individual projects or institutions; it must be shared, built upon, and put into action across the health sector. He called for practical learning, clear policy recommendations, and the continued use of knowledge generated beyond the workshop. "The real value of our investments is not just what we achieve, but what we learn, share, and turn into better health outcomes for #Rwanda-ns."
1
15
43
4,260
Menya indwara y’umuvuduko w’amaraso, uyirinde. Iyi ndwara izwi nka "#Hypertension" ni imwe mu ndwara zitandura zica abantu benshi. Nubwo ari indwara itinda kugaragaza ibimenyetso, iyo uyirwaye atitaweho kare ishobora kumutera indwara zikomeye zirimo iz'umutima, impyiko, izifata ubwonko n’izindi Muri iki kiganiro “Gira Ubuzima Bwiza”urasobanukirwa: ✅Ikiyitera ✅Uko wayirinda ✅Uko abayirwaye bakurikiranwa n'uko biyitaho. Kurikira ikiganiro kirambuye unyuze aha: 🔗Link: youtu.be/sdrp4U7GWng?si=wlhQ…
25
41
3,385
Tugire ubuzima bwiza! Kanseri y'ibere iri mu ziza imbere mu guhitana ubuzima bwa benshi: ✅Iterwa n'iki? ✅Irangwa n'ibihe bimenyetso? ✅Ivurwa ite? Mu kiganiro "Gira Ubuzima Bwiza", urasobanukirwa bimwe mu byo wibaza ku ndwara ya Kanseri y’ibere. Kurikira ikiganiro kirambuye aha: 🔗Link:youtu.be/K5VtWb7Ipc0?si=zICz… Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo ku ngingo twazavugaho ubutaha twandikire.
1
21
32
3,112
Muraho! ⏭️Ese nawe wibaza ibibazo byinshi ku ndwara zitandukanye, zaba izandura cyangwa izitandura? ⏭️Wibaza aho wakura amakuru yizewe ku buzima no gufata neza umubiri wawe? Tukurarikiye ikiganiro gishya cy'uruhererekane cyitwa "Gira Ubuzima Bwiza", aho inzobere mu buzima zizajya zigusobanurira byinshi mu byo wibaza harimo: ✅Ubumenyi ku ndwara zitandukanye: ibizitera, uko wazirinda, kwisuzunisha no kwivuza. ✅Gufata neza umubiri: imirire, imyitozo ngororamubiri, n'ibindi. ✅Ubuzima bwo mu mutwe na serivisi zigendanye na bwo. Ibi biganiro byose bizajya binyura kuri YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga za RBC. ⚠️Ibitekerezo byanyu n'ibibazo ku ngingo ziganirwaho ndetse n'ibindi mufitiye amatsiko bizajya byakirwa kandi biherweho mu gutegura ibiganiro by'ubutaha. Ntuzacikwe!
1
18
1
26
3,222