Uyu munsi,itsinda ry'intumwa za rubanda zagiriye uruzinduko ku bitaro byacu rugamije kumenyekanisha itegeko rigenga serivisi z'ubuvuzi n'ubukangurambaga ku kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana. Bijeje ubuvugizi ku mbogamizi zikibangamiye imitangire y'izi serivisi.
🤖 Made with AI
Uyu munsi twizihije umunsi mpuzamahanga w'abana bavutse batagejeje igihe.
Umuyobozi w'Ibitaro ndetse n'Umuyobozi nshingwabikorwa w'umurenge wa Bwishyura, bashimiye ababyeyi n'abaganga bita kuri aba bana umunsi ku wundi bakazavamo abantu b'abanyembaraga kandi b'ingirakamaro.
Bamwe mu babyeyi barwarije abana bavutse batagejeje igihe muri @KibuyeRH batanze ubuhamya, bagarutse ku bibazo bitandukanye bagiye bahura nabyo birimo no gutereranwa n'imiryango bashimira cyane ubuyobozi bw'Ibitaro n'abakozi bo muri serivisi yita ku mpinja uburyo babahaye hafi.
41
Kibuye Referral Hospital retweeted
Dore abagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Karongi, batowe none. #Amatora2026
Kibuye Referral Hospital retweeted
Bwana Muzungu Gerald, umaze imyaka isaga 20 mu mirimo itandukanye mu nzego z'ibanze atorewe kuyobora Akarere ka Karongi. #Amatora2026
Today marks the handover of the construction works for the renovation and expansion of our Emergency and sexual &reproductive health departments through partneship with @kfaisalhospital.The buildings will soon be put to their intended use,for the improvement of services delivery.
🤖 Made with AI
Tubararikiye kuza gukurikirana iki kiganiro kivuga ku ruhare rw'imirire iboneye mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe bw'umubyeyi n'umwana👇.
Tubararikiye kuza gukurikirana ikiganiro kibanda ku buzima bw'umubyeyi n'umwana ndetse no kwirinda indwara zo mu matwi, mu mazuru no mu mihogo.
Dore aho mu gikurikiranira n'isaha👇
Amakuru ukeneye kumenya ni uko ibitaro byacu bifite umuganga w'inzobere usuzuma akanavura indwara zo mu matwi, mu mazuru no mu mihogo. Ucyeneye kugera ku bitaro niba ufite kimwe muri ibyo bibazo ugahabwa ubufasha.
Uyu munsi,abakozi ba @KibuyeRH bahawe ikiganiro kirebana na gahunda y'ubumwe n'ubudaheranwa, basobanuriwe amateka yaranze igihugu cyacu,ibikorwa bya Leta y'ubumwe mu rugendo rwo kubaka igihugu gitekanye kandi giteye imbere,n'uruhare rwa buri wese mu gukomeza inzira yo kwiyubaka.
Mwaramutse neza, tuributsa abagana ibitaro byacu ko amasaha yo gusura akwiye kubahirizwa mu rwego rwo gufasha abaganga kuvura mu mutekano no guha abarwayi umwanya wo kuruhuka. Dore uko amasaha yo gusura ateye👇.
Kibuye Referral Hospital retweeted
Ujya wibaza ububi bw’ inzoga ku mubiri w'umuntu?
Inzoga igira ingaruka ku mubiri, cyane cyane igihe umuntu azinyoye akiri muto.
Ingaruka z'inzoga zirimo:
❗️Kugwingira k'ubwonko
❗️Indwara z'umwijima,...
❗Indwara zo mu mutwe nk'agahinda gakabije no kuba imbata,...
Reba iyi videwo, umenye byinshi bityo ufate umwanzuro ku buzima bwawe.
Ba #Sober kandi ubigire intego.
"Kubatwa n'inzoga biravurwa, bigakira"
#TunyweLess
#HeheNicyuma
#SoberGen
Aka kanya abakozi ba @kibuyerh barimo kugezwaho ikiganiro kijyanye no kwitegura amatora y'Inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ateganyijwe mu kwezi kw'Ukwakira n'Ugushyingo.
Kirimo gutangwa na Bwana Kibanza J.Paul ukuriye amatora mu murenge wa Bwishyura.
14
941
Tubararikiye kuza gukurikirana iki kiganiro kivuga ku ruhare rw'isuku n'isukura mu gukumira indwara z'imirire mibi n'igwingira mu bana. Turaza kuvuga kandi ku mitangire ya serivisi muri @KibuyeRH.
Ntiducikwe 👇.
Interdepartmental Services Awareness Week wrapped up successfully, Our staff gained a better understanding of services across departments, strengthening teamwork and ability to explain and promote the services available at @KibuyeRH to people both within and outside the hospital.
🤖 Made with AI
Muri gahunda yo kumenyekanisha ibikorwa by'ibitaro,uyu munsi ubuyobozi bwa @KibuyeRH bwaganiriye n'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye kuri serivisi ,inyubako zirimo kwagurwa na serivisi zizakoreramo, n'urugendo rwo kuva ku bitaro Bikuru bikaba ibitaro byigisha.
Serivisi yo gupima indwara zitandukanye zo mu mutwe yongeye gukora neza ku bitaro byacu; Soma amakuru arambuye kuri iyi serivisi👇.















































