Turashimira Ishyaka Riharanira Ubumwe bw'Abanyarwanda na Demokarasi, Ishyaka ry'Ubwisungane bugamije Iterambere, n'Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda, ku butumwa bwo kudufata mu mugongo mu bihe byo gupfusha Perezida wa PL Hon.Senateri Mukabalisa Donatille.
Turashimira Ishyaka Riharanira Ubumwe bw'Abanyarwanda na Demokarasi, Ishyaka ry'Ubwisungane bugamije Iterambere, n'Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda, ku butumwa bwo kudufata mu mugongo mu bihe byo gupfusha Perezida wa PL Hon.Senateri Mukabalisa Donatille.
Ishyaka PL rirashimira Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki ku butumwa bwo kwifatanya no gufata mu mugongo Ishyaka PL mu bihe bikomeye byo gupfusha Perezida waryo Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille.
Ishyaka PL rirashimira cyane Umuryango FPR INKOTANYI @rpfinkotanyi n'Ubuyobozi bwawo ku kuba ukomeje kuba hafi Ishyaka Ishyaka PL no kurifata mu mugongo muri iki gihe cy'akababaro cyatewe n'urupfu rwa Perezida wa PL Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille.
Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL rirashimira Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'Abaturage @PSD_RW ku butumwa bwo kudukomeza no kudufata mu mugongo muri iki gihe cy'akababaro twatewe n'urupfu rwa Perezida wa PL Nyakubahwa Mukabalisa Donatille.
Itangazo ryo kubika Perezida w'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL , Nyakubahwa MUKABALISA Donatille.
Imana imuhe iruhuko ridashira
Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL ririzihiza imyaka 35 rimaze ritanga umusanzu mu kwimakaza ubuyobozi bwiza, gushyiraho politiki n'ingamba biteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda bose.
Isabukuru nziza y'imyaka 35 ku muryango mugari wa PL
.@MukabalisaD yamaganye abagoreka amateka y'u Rwanda bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakanakwirakwiza ingengabitekerezo yayo babinyujije mu itangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga cyane cyane mu Karere u Rwanda ruherereyemo, asaba abayoboke na PL n'Abanyarwanda bose kubarwanya
.@MukabalisaD yashimiye Perezeda Paul Kagame ubuhanga yayoboranye ingabo zari iza RPA Inkotanyi zigahagarika jenoside zikabohora u Rwanda, akaba akomeje kuba ku isonga y'imiyoborere myiza.Yavuze ko amahoro ariho yaguzwe ubuzima bw'abana barwo, abasaba gukomeza gukiunda Igihugu.
.@MukabalisaD yavuze ko ibyo abo twibuka baharaniye bishwe batabigezeho,ariko ko batazimye kuko ibitekerezo byabo n'ibikorwa by'ubutwari byabo byabereye PL umusingi ukomeye yubakiyeho,ikaba ikomeje kugira uruhare mu kubaka Igihugu,avuga ko kubibuka ari inshingano kandi bizahoraho
Perezida wa PL @MukabalisaD yavuze ko abayoboke ba PL bibukwa none baharaniye ukwishyira ukizana n’ubutabera mu Banyarwanda, baratotezwa,baracunaguzwa, barafungwa bitwa Ibyitso by’Inyenzi,bagirirwa ibibi byinshi kugeza ubwo bicwa urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abayoboke b'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL bibutse ku nshuro ya 32 abari abayobozi baryo ku nzego zitandukanye, n'abayoboke baryo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gihe Abanyarwanda n’isi yose twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishyaka Riharanira ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL ryifatanyije n'Abanyarwanda #Kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Twibuke twiyubaka
Abagize Inama y'Igihugu ya PL basoje inama biyemeza gukomeza guharanira icyateza imbere imibereho y'Abanyarwanda, gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda no kuzitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya jenoside
Abagize Inama y'Igihugu y'Ishyaka PL biyemeje kongera imbaraga mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, bita cyane ku gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina, kurwanya abasambanya abana n'abatera inda abangavu, bagafasha abangavu babyaye gusubira mu buzima busanzwe.
Minisitiri @U_Consolee yasabye abagize PL kugira uruhare mu gufasha imiryango kubana neza, gutegura imiryango igiye kubana nk’umugabo n’umugore no guherekeza isanzwe ibana, abasaba gushyira imbaraga mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no gukumira isambanywa ry'abana.
Minisitiri @U_Consolee yibukije ko umuturage ari we shingiro ry'iterambere ry'Igihugu, ariko ko ritagerwaho ari mu muryango udatekanye.
Yagaragaje bimwe mu byonnyi by'umuryango, asaba abayoboke ba PL gufasha mu bukangurambaga buhindura imyumvire hagamijwe kubaka umuryango mwiza.
.@MukabalisaD yashimye ubufatanye bw'inzego za Leta n'imitwe ya politiki, avuga ko bugaragaza ko intambwe u Rwanda rwateye itazigera isubira inyuma.
Yasabye abayobozi gukomeza gukangurira abayoboke bose gushyigikira gahunda ziteza imbere umuryango kuko ari wo shingiro ry'Igihugu
Perezida w'Ishyaka PL @MukabalisaD yavuze ko Ishyaka PL rizakomeza gukangurira abagize umuryango nyarwanda kurushaho gushaka ibisubizo by'ibibazo biwubangamiye,hagamijwe kurebera hamwe icyatuma umuryango urushaho kugira imibereho myiza ukiteza imbere kandi ugateza imbere Igihugu.
Perezida w'Ishyaka PL @MukabalisaD yavuze ko PL yifuza gukomeza kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, urangwa no kubahana kw'abashakanye, uteza imbere ihame ry'uburinganire, ugaha abana uburere buboneye, bakagira uruhare mu iterambere ryabo n'iry'Igihugu.



























































