Official Account of Rwanda Broadcasting Agency (RBA). Home of @RwandaTV ||@Radiorwanda_RBA || @MagicFM_Rw || @KC2_RW || @MagicSportsTV_ & 5 Community Radios

Kigali, Rwanda
Joined October 2012
Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Mu Kiganiro #WaramutseRwanda cyo kuri uyu wa Kane, turakira Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, aho adusangiza ku ishusho y’ibikorwa byaranze uku kwezi. #RBAAmakuru
15
1
15
1,537
“Gukira kwa mbere bituruka kuri njye.” Shimirwa Palemon yabwiye urubyiruko ko rufite amahirwe Igihugu cyarushyiriyeho kandi rukwiye kuyabyaza umusaruro. #RBAAmakuru #MeetThePresident
1
1
1,678
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yageze i Harare muri Zimbabwe, aho azahagararira Perezida Paul Kagame, mu Nama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo (COMESA), kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026. #RBAAmakuru
2
10
2,107
WATCH: Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva has arrived in Harare, Zimbabwe, to represent President Kagame at the 25th #COMESA Heads of State and Government Summit, scheduled for Thursday, 22 October 2026. #RBANews
2
3
1,845
Shimirwa Palemon wo mu Karere ka Gicumbi yavuze uko akirangiza amashuri yishoye mu kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, areka n’akazi ndetse biza kumuviramo kujyanwa mu kigo ngororamuco. Mu buhamya yahaye abakurikiye Gahunda ya #MeetThePresident, Shimirwa yabasangije uko yongeye kwigarurira icyizere cy’ubuzima. #RBAAmakuru
4
2,050
“Inzoga zahawe agaciro kadakwiriye mu muco wacu no mu muryango Nyarwanda. Tugomba kuzambura ako gaciro.” Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yasobanuye ko nta cyiza cy’inzoga mu buzima bwa muntu n’iterambere ry’Igihugu. #MeetThePresident #RBAAmakuru
1
4
9
2,230
Umuhoza Amina washinze SAYE Company Ltd yagaragaje ko binyuze mu mushinga yatekerejeho mu guhangana n’ubwiyongere bw’inda zitateganyijwe, abangavu n’ingimbi barenga ibihumbi 17 bamaze guhugurwa no kwigishwa imyuga irimo kudoda. Yavuze ko ari urugendo yigiyemo kutazitirwa n’aho ava ndetse no kudacika intege mu byo akora. #RBAAmakuru #MeetThePresident
13
4,051
Ikipe ya Como yo mu Butaliyani yatsinze Manchester United yo mu Bwongereza ibitego 4-1 mu mukino wa gatatu mu matsinda [League Phase] ya UEFA Champions League. Mu wundi mukino uri mu yabimburiye indi yo kuri uyu wa Gatatu, Lille yo mu Bufaransa yatsindiwe iwayo na Galatasaray yo muri Türkiye ibitego 4-2. #RBASports
2
2,629
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yakanguriye urubyiruko kwihatira kwihugura mu bumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo bazisange ku isoko igihe rizaba rikenewe mu nzego zitandukanye z’ubuzima mu bihe biri imbere. Yabasabye kandi kugira imyitwarire iboneye mu mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga kuko zirimo n’ibishobora kwangiza imitekerereze y’abantu. #MeetThePresident #RBAAmakuru
11
2,898
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko Guverinoma ikomeje gukurikirana ibijyanye na ‘monetization’ ku mbuga nkoranyambaga ariko ko imbogamizi zituma itemerwa mu Rwanda zikiri ku bigo by’ikoranabuhanga bicunga izo mbuga. #MeetThePresident #RBAAmakuru
4
5
2,636
Igisubizo cya Perezida Paul Kagame kuri Umulisa Joselyne wasabye guhabwa ubutaka bwo gukoreraho mu mushinga we wo guteza imbere umukino wa Tennis mu Rwanda. #MeetThePresident #RBAAmakuru
3
2
3,189
🚨MURARARITSWE🚨 Ijambo Perezida Kagame yavugiye mu biganiro byamuhuje n’urubyiruko binyuze muri Gahunda ya #MeetThePresident, rirongera gutambuka kuri Televiziyo Rwanda saa 19:10’ ndetse na nyuma y’amakuru kuri Radio Rwanda. #RBAAmakuru
5
8
2,649
Perezida Kagame yashimangiye ko kubahiriza ubuziranenge bireba ibyiciro byose by’ubucuruzi bwaba ubukorwa n’ibigo biciriritse cyangwa ibinini. Ati “Abakora ibintu bitari byo ariko ntibabihanirwe, ni ikibazo bakwiye gukurikiranwa ndetse jye abo ngabo nabahana kurusha uwo hasi ariko uwo na we ntabwo namwemerera ngo ni uko ari uwo hasi." #MeetThePresident #RBAAmakuru
1
7
37
4,281
Ikipe ya APR FC yageze i Cairo mu Misiri aho izakinira umukino wo kwishyura izakirwamo na Zamalek SC muri CAF Champions League, ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026. Mu mukino ubanza wabereye i Kigali, APR FC yatsinzwe na Zamalek SC igitego 1-0. #RBASports
2
2,918
“Erega iyo hatabaho ababiharanira ngo bavuge ngo ‘birashoboka kubaho byanze bikunze’, nta wuba akiriho muri twe.” Perezida Kagame yashimangiye ko kubaho uko umuntu abishaka biharanirwa kandi ko u Rwanda rurimo amasomo menshi yafasha muri urwo rugamba. #MeetThePresident #RBAAmakuru
1
6
10
2,927
📽️AMASHUSHO📽️ Rayon Sports yageze i Maputo muri Mozambique aho izakirirwa na Black Bulls yo muri iki gihugu mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup. Uyu mukino uzahuza amakipe yombi uzakinwa ku wa Gatandatu, tariki 24 Ukwakira 2026, 19h00, ku isaha ya Kigali. #RBASports 📽️: @kwizigira
5
1
22
4,748
“Bifite ukuntu sosiyete igenda ishyiraho imirongo ngenderwaho. Iyo ugiye gukorera ku kuvuga gusa ngo ‘ariko twabibonye n’ahandi, reka natwe tubikore, uwo muntu uvuze ngo natwe twabibonye ahandi akabizana, sosiyete iramubwira iti ‘ariko twe ibyo ntiturabigeraho.” Perezida Kagame akomoza ku myambarire yateje impaka mu bihe bishize, yasabye urubyiruko kumenya icyo rushaka no kwamagana ibyinjizwa mu muco Nyarwanda nyamara bishobora kwangiza. #RBAAmakuru
2
3
2,672
Perezida Paul Kagame, yabwiye urubyiruko ko kwiyubaka bihera ku muntu ku giti cye kuruta uko yashakira ubushobozi ahandi. Ati “Uko muri aha n’abandi batari aha batwumva, umuntu ni we wiyubaka, ni we wiheraho mbere cyangwa akiyangiza.” #MeetThePresident #RBAAmakuru
4
4
2,699