Gasana Alfred (@GasanaAlfred) header
Gasana Alfred (@GasanaAlfred) profile picture

Senator

Rwanda
Joined December 2021
Photo by Gasana Alfred (@GasanaAlfred)Photo by Gasana Alfred (@GasanaAlfred)Photo by Gasana Alfred (@GasanaAlfred)Photo by Gasana Alfred (@GasanaAlfred)Photo by Gasana Alfred (@GasanaAlfred)Photo by Gasana Alfred (@GasanaAlfred)Photo by Gasana Alfred (@GasanaAlfred)Photo by Gasana Alfred (@GasanaAlfred)Photo by Gasana Alfred (@GasanaAlfred)Photo by Gasana Alfred (@GasanaAlfred)
Abasenateri bagaragarijwe n’Umuyobozi Mukuru wa @nrs_rwanda, Charles Munyaneza, gahunda n’inyigisho bigamije kugorora abafite imyitwarire mibi, n’imbogamizi y’ubwiyongere bw’abajyanwa mu bigo ngororamuco. Abasenateri basabye uru rwego gushyiraho gahunda y’ibiganiro n’imiryango baturukamo, hagamijwe gukumira no gukemura impamvu muzi zitera imyitwarire mibi. Ni mu biganiro bagiranye mu gikorwa bakomeje cyo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere uburere mboneragihugu mu rubyiruko.
Abasenateri bagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya @RwandaYouthArts, Parfait Ishungure, wabagaragarije ibikorwa bitandukanye bifasha urubyiruko kubona uburere mboneragihugu birimo: ➡️Gutoza urubyiruko indangagaciro z’umuco nyarwanda, kurukangurira kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi no kwitabira ibikorwa by’Igihugu, binyuze muri gahunda zirimo Intore mu Biruhuko n’umuganda wihariye w’urubyiruko ukorwa buri gihembwe. ➡️Gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu miyoborere no mu nzego zifata ibyemezo. ➡️Guteza imbere amahirwe y’imirimo no kwihangira imirimo, binyuze muri #YouthConnekt, Aguka Fund n’izindi.
1
18
19
3,369
Abasenateri bagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya @RwandaYouthArts, Parfait Ishungure, wabagaragarije ibikorwa bitandukanye bifasha urubyiruko kubona uburere mboneragihugu birimo: ➡️Gutoza urubyiruko indangagaciro z’umuco nyarwanda, kurukangurira kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi no kwitabira ibikorwa by’Igihugu, binyuze muri gahunda zirimo Intore mu Biruhuko n’umuganda wihariye w’urubyiruko ukorwa buri gihembwe. ➡️Gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu miyoborere no mu nzego zifata ibyemezo. ➡️Guteza imbere amahirwe y’imirimo no kwihangira imirimo, binyuze muri #YouthConnekt, Aguka Fund n’izindi.
Abasenateri bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu bari mu biganiro na Minisitiri wa @Unity_MemoryRw, Jean Damascène Bizimana, mu rwego rwo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere uburere mboneragihugu mu rubyiruko, uruhare rwa gahunda za leta zigamije kwimakaza ubwo burere mu kubaka urubyiruko rurangwa n’indangagaciro zishingiye ku muco n’Icyerekezo cy’Igihugu, imbogamizi zikigaragara n’ingamba zo kuzikemura.
2
25
1
27
5,666
Abasenateri bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu bari mu biganiro na Minisitiri wa @Unity_MemoryRw, Jean Damascène Bizimana, mu rwego rwo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere uburere mboneragihugu mu rubyiruko, uruhare rwa gahunda za leta zigamije kwimakaza ubwo burere mu kubaka urubyiruko rurangwa n’indangagaciro zishingiye ku muco n’Icyerekezo cy’Igihugu, imbogamizi zikigaragara n’ingamba zo kuzikemura.
1
80
2
103
9,623
Minisitiri wa @Rwanda_Justice, yagaragaje zimwe mu ngamba zizakemura imbogamizi mu gusuzuma imaza zisubirishwamo ku mpamvu z’akarengana no kugabanya ibirarane by’imanza zirimo: ➡️Kuvugurura amategeko no kunoza ibisabwa mu gusuzuma akarengane; ➡️Kongera imbaraga mu buhuza no kongerera abakozi ubushobozi; ➡️Gukomeza kongerera ubushobozi sisitemu z’ikoranabuhanga z’ikoreshwa; ➡️Gukomeza ubufatanye bw’inzego.
Abasenateri ba Komisiyo y'Imiyoborere n'Uburenganzira bwa Muntu bari kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta Ugirashebuja Emmanuel ku bikorwa mu gusuzuma imanza zisabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane, hagamijwe kumenya ibikorwa n’inzego bireba mu gukumira kurwanya akarengane, umusaruro w’amavugurura yakozwe, imbogamizi zikigaragaramo n’ingamba zo kurushaho kubinoza.
2
19
26
2,766
Mu kiganiro Abasenateri ba Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu bagiranye na Minisitiri wa @Unity_MemoryRw, bagenzura uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, Minisitiri Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko muri rusange, imitwe ya politiki yose yemewe ikurikiza ibiteganywa n’amategeko mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda. Yagaragaje ibikwiye kongerwamo imbaraga birimo: ➡️Kwihatira kumenya amateka nyakuri yaranze u Rwanda no kuyigiraho mu rwego rwo kwirinda icyasubiza inyuma ubumwe bw’Abanyarwanda; ➡️Guhesha agaciro ibikorwa by’abanyapolitiki babaye idakemwa n’intwari kugira ngo ibikorwa byabo bibere abato intangarugero; ➡️Kugira umwete uhoraho wo gusakaza amakuru y’ukuri y’ibibera mu Rwanda; ➡️Gushyiraho gahunda zihoraho zireba urubyiruko zo gusura inzibutso jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bicumbi by’ahabereye ibikorwa by’ubutwari mu mateka.
Mu nshingano z’umwihariko za Sena harimo no kugenzura imikorere y’imitwe ya politiki. Abasenateri bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu batangiye kugenzura uruhare rw'imitwe ya politiki mu kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda. Mu kiganiro bagiranye n’Ubuyobozi bwa @GovernanceRw, Abasenateri basabye ko mu igenzura n’ubushakashatsi uru rwego rusanzwe rukora hashyirwamo n'uburyo bwimbitse bwo kugenzura imikorere n’ibikorwa by’imitwe ya politiki ku ruhare rwayo mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
1
34
1
49
6,351
Inteko Rusange ya Sena iri kugezwaho raporo ya Komisiyo y'Imiyoborere n'Uburenganzira bwa Muntu ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere serivisi z'ubufasha mu by'amategeko. 📻101.5fm parliament.gov.rw/live-sessi…
1
3
1
12
5,528
This afternoon in Paris, President Kagame and First Lady Jeannette Kagame join French President H.E. Emmanuel Macron, along with senior government officials, members of the diplomatic corps, academics, researchers and friends of Rwanda for the unveiling of a monument honoring the victims of the 1994 Genocide Against the Tutsi. Follow live: youtube.com/live/AQJLpDnF4HQ
22
498
6
1,180
32,501
Kuri uyu wa Kabiri, Akarere ka Muhanga kibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi, aho biteganyijwe ko haza gushyingurwa mu cyubahiro imibiri umunani. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta; Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Solina n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard. #RBAAmakuru #Kwibuka32
1
9
22
4,327
Gasana Alfred retweeted
1/2 #BiriKuba Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa #Kabgayi, hari kubera igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iki gikorwa kandi, harashyingurwa mu cyubahiro imibiri 8. @Unity_MemoryRw @RwandaLocalGov
1
10
16
1,268
Gasana Alfred retweeted
2/2 Iki gikorwa kitabiriwe na Minisitiri wa @RwandaInterior Hon.@Vbiruta, V/P wa Sena Hon. @NyirahabimanaS, CEO wa #RGB @DodoPicard, Guverineri wa @RwandaSouth, Abasenateri n’Abadepite, Intumwa za @UnityClubRw, IBUKA, AVEGA, Inzego z’umutekano n’abandi.
9
10
769
Uyu munsi, Guverineri @AKayitesiAlice, abagize @RwandaParliamnt ,abayobozi mu Ntara, ndetse n'abakozi b'Intara bifatanyije n'Abaturage mu gikorwa cyo #Kwibuka32 abari abakozi n’Abayobozi b'izahoze ari Perefegitura ya Gitarama,Butare na Gikongoro bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
1
9
15
1,616
Umugenzuzi Mukuru wa @OAGRwanda, Kamuhire Alexis ari kugeza ku Inama ihuriweho n’Imitwe yombi raporo y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025 --- The Auditor General of @OAGRwanda, Kamuhire Alexis, is presenting to the joint session of both chambers the report for the fiscal year that ended on June 30, 2025. 📻listen.rba.co.rw/radios/radi…
2
23
33
1,866
Gasana Alfred retweeted
Muri Mutete @GicumbiDistrict, hari kubera igikorwa cyo #Kwibuka32 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwibutso rwa Mutete rushyinguyemo imibiri igera ku 1096. @gahundemaurice yatanze ikiganiro kigaruka ku mateka yaranzwe n'amacakubiri n'ingengabitekerezo,yavuyemo Jenoside.
2
2
137
Muri iki gikorwa cyaranzwe no gushyira indabo kuri uru Rwibutso, ikiganiro ku Mateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Guverineri wa @RwandaNorth @gahundemaurice, ubuhamya n'indirimo ndetse n'ubutumwa bwatanzwe na Senateri @GasanaAlfred wari Umushyitsi Mukuru.
3
1
224
Gasana Alfred retweeted
Ibiganiro kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" mu mashuri yisumbuye na Kaminuza byateguwe ku bufatanye na @UnityClubRw ndetse na @Unity_MemoryRw . Senateri @GasanaAlfred mu kiganiro yagejeje ku banyeshuri akaba nawe yabasabye gusigasira ubumwe bakirinda icyabatandukanya.(2)
5
9
838
Gasana Alfred retweeted
Mu Mirenge yose #Nyarugenge hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'umugore. Abadepite bari mu Ihuriro FFRP, VM @Urujeni1 n'abandi bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage b'Umurenge wa Mageragere mu birori byo kwizihiza uyu munsi, ku nsanganyamatsiko: "Umugore ni uw'agaciro"
4
11
16
1,530
Gasana Alfred retweeted
Senateri Gasana Alfred, Depite Mujawabega Yvonne na Depite Gihana Donatha basuye #Nyarugenge bungurana ibitekerezo n’ibyiciro binyuranye ku bibazo bibangamiye imiryango n'icyatuma igira imibereho myiza. Iki gikorwa cyateguwe n’ihuriro ry'abanyarwandakazi bari mu nteko (FFRP)
3
17
17
1,074
Nyuma y'uruzinduko bagiriye mu murenge wa Gatumba ku munsi w'ejo, uyu munsi ba Hons. Senateri Gasana Alfred na Bideri John Bonds basuye urwego rwa MAJ (Maison d'Acces à la Justice) ku Karere. @Rwandasenate @RwandaLocalGov @Rwanda_Justice @RwandaWest @cnkusi20
1
5
6
469
Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere batangiye gusura abaturage mu turere 9 mu gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere serivisi z’ubufasha mu by’amategeko kugira ngo Abanyarwanda bose barusheho kugira uburenganzira ku butabera buboneye. #SenateriMuBaturage
3
19
2
25
22,612