
This is the official X account of the Ministry of National Unity and Civic Engagement - MINUBUMWE. Email: [email protected]
KG 7 Ave, Kigali, GASABO
Joined October 2021
- Tweets6.1K
- Following291
- Followers33.1K
- Likes3.6K
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Birashimishije kandi nta kabuza bizatanga umusaruro kurushaho, kumva ko ibiganiro byabereye mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda mu Turere, bizegerezwa abaturage kurushaho.
“Nyuma y'ibi biganiro byabereye mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda mu Turere, ibiganiro byihariye bizakomereza mu Mirenge, mu Tugari, mu makoperative n'amashyirahamwe, amashuri, amadini n'amatorero, imiryango itari iya Leta, no mu nzego zose.
Ibiganiro kuri "Ndi Umunyarwanda" nabyo birakomeza muri izo nzego, tuganire ku Bunyarwanda kuko ni ryo shingiro rya byose.
Ibiganiro bizibanda ku buzima bwacu bwa buri munsi, kuko iyo tutabiganiriyeho dusubira inyuma.” ~Hon. @DrDamascene
@Unity_MemoryRw
@UnityClubRw
Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Mu Kiganiro #WaramutseRwanda cyo kuri uyu wa Kane, @rbarwanda yakiriye Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, aho yasangije Abanyarwanda ishusho y’ibikorwa byaranze uku kwezi.
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda n’Ubumwe n’Ubudaheranwa bizakomeza mu nzego zitandukanye mu Mirenge, mu Tugari, mu makoperative n'amashyirahamwe, amashuri, amadini n'amatorero, imiryango itari iya Leta, no mu nzego zose, hibandwa ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.
Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu kiganiro Waramutse Rwanda gitambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda cyagarukaga ku kwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Ndi mu njyana imwe nawe @mugorewa1. Ibiganiro ku mateka y’u Rwanda binyuze mu kuri kwayaranze niyo nzira yonyine yo gukira ibikomere byatewe nayo buri wese afite. Dore zimwe mu mpamvu:
1) Muri uku kwezi kw’Ukwakira, ahabereye ibiganiro hose : Kigali, Kayonza, Nyagatare, Musanze, Rubavu, Karongi, Nyamagabe, Huye na Ruhango ababyitabiriye bahurije ku kamaro ko kuvuga ukuri no kubwizanya ukuri ku mateka yacu. Abibwira rero ko kuba ba Ndenzaho cyangwa Renzaho na Ceceka aribyo bizabakiza, bigakiza n’u Rwanda cyangwa se bakibasira aberekana ukuri, ni abashaka gukomeza koreka u Rwanda mu rwobo rwakuwemo na FPR-Inkotanyi, rukaba rugeze aheza hifuzwa n’umunyarwanda wese muzima.
2) Kuba ubushakashatsi bwerekana ko ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% bisobanuye ko tugiheranywe na 4,7%. Aha niho hakiri ibikomere, agahinda, akababaro, umujinya, urwango, ipfunwe, urwikekwe, ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi bikiboshye bamwe mu banyarwanda, bikabaheza mu igwingira ryatewe na politiki y’irondabwoko yakozwe na PARMEHUTU na MRND mu Rwanda kuva 1959 igasozwa na Jenoside rurangiza yakorewe Abatutsi mu 1994.
3) Ibiduherana si ibanga ni ibitekerezo biri mu mitima yacu bitarajya ahabona. Ni ibyo twita ibyo ku ishyiga. Inzira yo kubikira ni ukubishyira ahabona. Uwakoze ibidakorwa akabisabira imbabazi. Uzisabwe akagira ubutwari bwo kuzitanga. Usabye imbabazi n’uzitanze, bombi baba babaye Abadaheranwa. Uwemeye ukuri kw’amateka agatera intambwe yitandukanya n’ibibi byakozwe n’abe, niyo baba ari ababyeyi be, abavandimwe be, nawe aba abaye Umudaheranwa. Icyaha ni gatozi, iryo ni ihame ndakuka. Ariko icyaha cyakozwe n’abawe kiba gikwiye kugutera imbaraga zo kubabazwa nacyo no kwitandukanya nacyo.
4) Ibi biganiro byatweretse ko niduhagurukira rimwe twese twemye nk’abasangirangendo, duhuje ingufu n’umurava, tukanga Ceceka na Renzaho, tukaba Mucyo na Rwamucyo, 4,7% bisigaye mu bumwe n’ubudaheranwa tutarageraho tuzabinesha.
Nguko uko u Rwanda ruzakira ibikomere. Ubibona ukundi NTAMPEHO.
Tugire twese umunsi mwiza w’amahoro n’amahirwe. Imana y’u Rwanda ikomeze iturinde, irurinde, ruhore rwemye.
Replying to @Unity_MemoryRw @DrDamascene
Nibyo Hon @DrDamascene,iyi gahunda yatangiye mumahuriro yubumwe nubudaheranwa nikomereze aho cyane,ahubwo yiyongereho ko habaho izindi zisa nayo zituma abanyarwanda dukomeza kugira ibiganiro bivuga ukuri,bisasa inzobe,bitarindiriye rimwe mumwaka kuko nikera kandi ukuri nikwinshi.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yabwiye urubyiruko ruteraniye muri BK Arena ko ubusinzi n'ibiyobyabwenge bivangira ubwonko, ku buryo kimwe cya kabiri cy'abanywa inzoga batajya babasha kugera ku nzozi zabo.
#IGIHENews #MeetThePresident
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
President #Kagame meets more than 10,000 young people at BK Arena on Wednesday, October 21, during the #MeetThePresident engagement.
The gathering brings together youth from across Rwanda, including officials, social media influencers, musicians, actors and comedians.
The engagement provides a platform for young people to discuss their aspirations, challenges and contributions to national development.
Read more: newtimes.co.rw/article/39854…
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudaheranwa n’ibibangiza.
Ati “Hari abatwarwa n’amarangamutima n’ibyoroshye ku Isi bakazimira ariko aho uzakangukira, jya umenya ngo haracyari igihe cyo kugira ngo ubihindure ugire ubuzima bwiza.” #MeetThePresident #RBAAmakuru
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko ibikorwa by'Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa kwatangijwe mu minsi 22 ishize bigaragara ko birimo gutanga umusaruro.
Yagize ati “Ubundi ibiganiro biba bigomba gutangira saa 10:00 bikageza saa 14:00, ariko wasangaga ahenshi ayo masaha bayarenza, kubera gushaka kumva inyigisho zirimo gutangirwamo n’abantu b’ingeri zitandukanye, barimo abanyepolitiki bakiri mu mirimo n’abazivuyemo, abahoze mu mitwe ya FDLR n’abandi.” #RBAAmakuru #WaramutseRwanda
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
📸AMAFOTO📸
Mu Kiganiro #WaramutseRwanda kiri gutambuka kuri Televiziyo Rwanda ndetse na Radio Rwanda, twakiriye Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana.
Yagarutse ku ishusho y’ibikorwa by’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Gihugu ndetse n’umusaruro bigenda bitanga. #RBAAmakuru
📸: @bahizi_imela
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yavuze ko Gahunda ya #MeetThePresident yabayeho mu gihe inzego zitandukanye mu Rwanda zimaze iminsi ziganira n’urubyiruko ku guhangana no kurandura ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ibisindisha muri rusange. #RBAAmakuru
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Perezida Paul Kagame, yabwiye urubyiruko ko kwiyubaka bihera ku muntu ku giti cye kuruta uko yashakira ubushobozi ahandi.
Ati “Uko muri aha n’abandi batari aha batwumva, umuntu ni we wiyubaka, ni we wiheraho mbere cyangwa akiyangiza.” #MeetThePresident #RBAAmakuru
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yashimiye Perezida Kagame washyizeho gahunda ya #MeetThePresident kugira ngo aganire n’ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, ubwo yagezaga ijambo ku barenga ibihumbi 10 bitabiriye #MeetThePresident.
Ati “Ni ikindi kimenyetso cy’ubudasa bw’imiyoborere myiza twese Abanyarwanda twishimira.” #RBAAmakuru
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Mu Kiganiro #WaramutseRwanda cyo kuri uyu wa Kane, turakira Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, aho adusangiza ku ishusho y’ibikorwa byaranze uku kwezi. #RBAAmakuru
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Bana b'#Rwanda🇷🇼 , you carry a potential far greater than you realize. To walk in a time when your President genuinely listens, champions your dreams, and affirms your value is a profound gift. It is a privilege some of us only ever dreamed of having. May you cherish it and never take it for granted💗
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
“Preserving the truth is particularly important at a time when Genocide denial and revisionism continue to find platforms, especially online. The strongest response to attempts to distort history is a well-preserved, credible and accessible historical record.
Liquid Intelligent Technologies has demonstrated that the private sector has a meaningful role to play in this endeavour. Others should follow suit.
The generation that witnessed the Genocide will not be with us forever. We have a responsibility to ensure that their stories, and the lessons they carry, outlive them.”
Preserving the memory of the Genocide against the Tutsi is everyone's responsibility newtimes.co.rw/article/39838…
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
𝐄𝐃𝐈𝐓𝐎𝐑𝐈𝐀𝐋: 𝐏𝐫𝐞𝐬𝐞𝐫𝐯𝐢𝐧𝐠 𝐭𝐡𝐞 𝐦𝐞𝐦𝐨𝐫𝐲 𝐨𝐟 𝐭𝐡𝐞 𝐆𝐞𝐧𝐨𝐜𝐢𝐝𝐞 𝐚𝐠𝐚𝐢𝐧𝐬𝐭 𝐭𝐡𝐞 𝐓𝐮𝐭𝐬𝐢 𝐢𝐬 𝐞𝐯𝐞𝐫𝐲𝐨𝐧𝐞'𝐬 𝐫𝐞𝐬𝐩𝐨𝐧𝐬𝐢𝐛𝐢𝐥𝐢𝐭𝐲
“The decision by Liquid Intelligent Technologies to commit Rwf130 million towards digitising Genocide memorials is a commendable demonstration of corporate responsibility that deserves to be emulated by other private sector players.”
“Close to 32 years have passed since the Genocide against the Tutsi. With every passing year, survivors and eyewitnesses grow older, and some pass away, taking with them invaluable firsthand accounts of what transpired.
Unless deliberate efforts are made to document and preserve these testimonies, photographs, records, and other historical materials, future generations risk losing access to critical pieces of their country's history.”
newtimes.co.rw/article/39838…
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
𝐋𝐢𝐪𝐮𝐢𝐝 𝐈𝐧𝐭𝐞𝐥𝐥𝐢𝐠𝐞𝐧𝐭 𝐓𝐞𝐜𝐡𝐧𝐨𝐥𝐨𝐠𝐢𝐞𝐬 𝐜𝐨𝐧𝐭𝐫𝐢𝐛𝐮𝐭𝐞𝐬 𝐑𝐰𝐟𝟏𝟑𝟎𝐦 𝐭𝐨 𝐝𝐢𝐠𝐢𝐭𝐢𝐬𝐢𝐧𝐠 𝐆𝐞𝐧𝐨𝐜𝐢𝐝𝐞 𝐦𝐞𝐦𝐨𝐫𝐢𝐚𝐥𝐬
• @LiquidInTechRW has contributed more than Rwf130.8 million to digitising Genocide memorials, preserving historical records, and expanding technology-based education to help safeguard the memory of the 1994 Genocide against the Tutsi.
• The contribution, presented on October 20, marked the fifth year of the company’s decade-long $1 million commitment launched in 2022 in partnership with the @Imbuto and the Ministry of National Unity and Civic Engagement (@Unity_MemoryRw). The company has contributed more than Rwf600 million to the initiative so far.
• The partnership uses digital tools to preserve evidence, artefacts and historical records while making reliable information about the Genocide accessible to Rwandans and international visitors.
• MINUBUMWE Minister Jean Damascene Bizimana said the Ntarama Genocide Memorial had been revamped and expanded, while work was underway to modernise the Nyange Genocide Memorial and improve access to documented historical information.
• Plans are also underway to modernise the Kigali Genocide Memorial using digital tools, including support for more than 20 languages and virtual access that would allow people to explore the site remotely.
• Sam Nkusi, Executive Chairman of Liquid Intelligent Technologies Rwanda, said technology could help preserve historical truth, promote responsible citizenship and counter hate speech, particularly among young people.
Read more: newtimes.co.rw/article/39834…
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) kuri uyu wa 20 Ukwakira 2026 yakiriye miliyari zisaga miliyoni 130,7 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’ikigo Liquid Intelligent Technologies ku bufatanye na Imbuto Foundation, zo kwifashisha mu kubungabunga ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Soma inkuru irambuye⤵️🔗
imvahonshya.co.rw/minubumwe-…
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Urubyiruko rusura Inzu y’ Amateka mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruvuga ko iyi nzu y’amateka ibereka ibasobanurira ko amacakubiri yose ari mabi, ko by’umwihariko nk’abanyarwanda yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Ni mu gihe kandi rusohoka rwiyemeje gusigasira no gushyikira ubumwe bw’Abanyarwanda no kurinda icyabuhungabanya cyose.
Iyi nzu y’amateka yubatswe ku nkunga ya @LiquidInTechRW na @Imbuto, inkunga ihabwa MINUBUMWE @Unity_MemoryRw mu rwego rw’ubufatanye mu gukomeza gubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
N’ibindi bigo by’ubucuruzi bikwiye kubigiraho, kuko gukomeza kwibuka no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kuba inshingano ya twese.
Ni iki twiteze ku nzu y'amateka yuzuye Ntarama?
Inzu y’amateka igaragaza inyandiko, amajwi n’amashusho iri mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama. Iyi nzu iduha ishusho yuzuye ku mateka arambuye y’itotezwa n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu zahoze ari Komini Kanzenze, Gashora, na Ngenda, ubu ni Akarere ka Bugesera.
Iyi nzu yatunganyijwe ku bufatanye hagati ya MINUBUMWE, @Imbuto, na @LiquidInTech.
Abanyarwanda, abanyamahanga, cyane cyane urubyiruko bakomeje gusura iyi nzu y’amateka.
Ubu bufatanye bushimangirwa buri mwaka (kuva 2023 kugeza 2028) mu gikorwa gitegurwa na Liquid Intelligent Technologies cyo gutanga sheki igahabwa MINUBUMWE na Imbuto Foundation kugirango bakomeze:
👉Ibikorwa byo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo
👉Gutegura no guhuriza urubyiruko mu gikorwa cy’Igihango cy’Urungano kigamije gufasha urubyiruko kumenya amateka y’Igihugu, no gukomera ku Bumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
@LiquidHomeRW
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Did you know that the partnership between @MINUBUMWE, @Imbuto, and @LiquidInTechRW has already delivered a fully completed educational gallery at the Ntarama Genocide Memorial? Now, work continues on the Nyange Memorial gallery in Ngororero. This morning's FRW 130M+ cheque handover ensures these critical historical spaces continue documenting our history accurately for future generations.
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Preserving the memory of the Genocide against the Tutsi is a collective responsibility.
Great to see @LiquidInTechRW and @Imbuto stepping up to support @MINUBUMWE’s mission with a contribution of FRW 130,797,092. These funds will expand vital educational galleries, like the ones at Ntarama and Nyange, helping teach accurate history and combat denial online.
A major milestone for civic education and youth empowerment!








































